00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yahaye intare izina ry’umunyapolitike batavuga rumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yise intare yo muri iki gihugu ‘Tundu Lissu’ izina risanzwe ari iry’umunyapolitike batavuga rumwe.

Perezida Suluhu yahaye iyi ntare iri zina binyuze mu iserukiramuco rya ‘Festival’s wildlife exhibition’, ryanaranzwe n’igikorwa cyo kumurika inyamaswa zitandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yavuze ko iyi ntare yahisemo kuyiha izina rya Tundu Lissu, kubera ko yayibonyemo umurava udasanzwe.

Ati “Ejo nabonye amashusho yakwirakwiye ahantu hose, muri yo hari harimo intare y’amahane n’amakare adasanzwe.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona iyi ntare yabajije niba nta zina ifite, bamubwira ko ntaryo, ahitamo kuyitirira Tundu Lissu.

Ati “Narababwiye nti muyihe izina ry’umwana wanjye Tundu Lissu, kubera ko iruhanya nk’umwana wanjye, Tundu Lissu.”

Tundu Lissu wo mu ishyaka rya Chadema ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze kumvikana cyane muri Tanzania.

Ni umwe kandi mu bakandida bari bahanganye na Dr John Pombe Magufuli mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2020, birangira uyu mugabo atsinzwe ariko ntiyemera ibyayavuyemo.

Umwuka mubi hagati ye na Magufuli waje gutuma Tundu Lissu ahungira mu rugo rwa Ambasaderi w’u Budage muri Tanzania, kubera impungege yagaragaje ku mutekano we. Nyuma yaje kuva muri uru rugo ahungira mu Bubiligi.

Nyuma yo kujya ku buyobozi kwa Perezida Suluhu, bagiranye ibiganiro uyu muyobozi yemera kugaruka mu gihugu.

Perezida Suluhu yitiriye intare Tundu Lissu utavugwa rumwe nawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .