00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu ahangayikishijwe n’abagabo bisunga isosi ya ‘Octopus’ ngo babone imbaraga zo gutera akabariro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Perezida Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko abahanga mu by’imirire bakwiriye guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi muri Tanzania gituma bamwe mu basore bageza igihe cyo gushaka bakabura imbaraga zo gutera akabariro ku buryo usanga biyahuza isosi y’ikinyabuzima kiba mu mazi cyitwa ‘Octopus’.

Octopus ni kimwe mu binyabuzima biba mu mazi y’inyanja, isosi yacyo izwi mu Giswayile nka ‘Mchuzi wa Pweza’ ni imwe mu zikunzwe cyane muri Tanzania cyane cyane ku bantu b’urubyiruko kuko ivugwaho ko yongera imbaraga mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 30 Nzeri 2022, ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yari mu muhango wo gutangiza gahunda y’igenzura mu bijyanye n’imirire yasabye abahanga gukora ubushakashatsi ku kibazo cy’imirire mibi muri iki gihugu.

Ati “Umwana ufite ubuzima bwiza, iyo avutse dutegetswe kumwitaho, n’iyo amaze gukura akwiriye gukomeza kwitabwaho kugira ngo nawe niba ari umugabo cyangwa umugore bazabyare abana bafite ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ko abasore n’inkumi zo muri iki gihugu na bo bakwiriye kwitabwaho mu bijyanye n’imirire kuko hari abo usanga biyicisha inzara ngo barashaka gutera neza.

Ati “Abasore n’inkumi nabo bakwiriye kwitabwaho, mureke twikorere isuzuma ni iki tudakora neza? Kubera iki ubona bafite amakuru atariyo, kuki hari ikibazo mu kubona urubyiruko rufite ubuzima bwiza? Baba abahungu n’abakobwa ugasanga umwe ari kuvuga ngo kugira ngo mbe umunyamideli myiza ngomba kuba mfite ‘six pack’ cyangwa ngomba kuba nanutse sindenze ibiro runaka. Kuki abana bacu bameze gutyo?”

Yakomeje avuga ko uru rubyiruko iyo rukuze rufite iyi mirire mibi usanga rudashobora no gutera akabariro ku buryo hari n’urwisunga isosi ya Octopus.

Ati “Iyo bigeze igihe cyo gushaka no kubaka ingo ngo bagure sosiyete, bahura n’ibibazo ugasanga bari mu isosi ya ‘octopus’ n’ibindi ntazi.”

Perezida Suluhu yavuze ko nubwo usanga hari abatabiha agaciro ikibazo cy’urubyiruko rwa Tanzania rwararukiye muri iyi sosi giteye impungenge.

Perezida Suluhu ahangayikishijwe n’abagabo bisunga isosi ya ‘Octopus’ ngo babone imbaraga zo gutera akabariro
Isosi ya ‘Octopus’ ni imwe mu zikunzwe muri Tanzania kuko bivugwa ko yongera imbaraga mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .