Ikimenyetso cy’ubwiyunge hagati y’aba bombi cyagaragaye ku wa 24 Gashyantare 2025, ubwo Perezida Samia yasuraga intara ya Tanga, aho yatashye inyubako y’akarere ka Bumbuli.
Mu butumwa yageneye abaturage ba Bumbuli, Perezida Samia yagize ati “Mu gihe dufitanye indi nama muri Lushoto, ndagira ngo nshimire abaturage ba Bumbuli muyobowe n’umudepite, umuvandimwe wanyu, umuhungu wanyu January Makamba.”
Mu nama yabereye muri Lushoto, yitabiriwe n’abaminitiri, abaminisitiri bungirije, n’abayobozi bo ku rwego rw’intara, Perezida Samia yahamagaye Makamba, asobanura ko umwana akosereza umubyeyi, agahanwa.
Ati “Ndagira ngo mpamagare umuhungu wanjye, January, aze hano. Mumureke asange umubyeyi we. Mwese muzi uko ababyeyi bateye. Iyo umubabaje, agukubita urushyi, akakubikira ibiryo. Si byo se?”
Depite Makamba waririmbwe ubwo yavugwaga n’Umukuru w’Igihugu, yashimiye Perezida Samia wamugiriye icyizere, akamuha inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya Tanzania.
Yagize ati “Ndabashimiye mbikuye ku mutima kuba mwarangiriye icyizere, mukangira Minisitiri muri Guverinoma yanyu, ubwa mbere ngashingwa ingufu, ubwa kabiri ngashingwa Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Depite Makamba ku wa 24 Gashyantare yagaragarije no ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko yakozwe ku mutima n’amagambo ya Perezida Samia, ahamya ko ari ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro.
Ati “Amagambo mwamvuzeho uyu munsi ku manywa ubwo mwari mu kazi k’igihugu imbere y’Abanya-Tanga n’Abanya-Tanzania muri rusange ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’icyubahiro cyihariye. Nta magambo ahagije nabona yo gusobanura uru rukundo. Ndagushimiye cyane.”
Perezida Samia yagaragaje ko Depite Makamba akora neza akazi ko gutumikira abaturage. Yavuze ko umuhanda w’ibilometero 31,3 uhuza Soni, Bumbuli na Kwa Shemshi ugiye kubakwa nyuma y’ubuvugizi bwakozwe “n’umuhungu” we.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!