Ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024 nibwo umurambo wa Kibao wasanzwe mu gace ka Ununio Tegeta muri Dar es Salam.
Amakuru dukesha The Citizen avuga ko uyu mugabo yari yashimuswe ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 n’abantu bamukuye mu modoka yaganaga mu Mujyi wa Tanga. Bivugwa ko aba bantu bamufashe bari bafite imbunda ndetse bipfutse mu maso.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Kibao yari yakubiswe cyane ndetse banamumennye acide mu maso.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’uyu mugabo.
Ati “Byari agahinda gakomeye ubwo nakiraga amakuru yo kwicwa k’umuyobozi wa Chadema, Mohamed Ali Kibao. Nihanganishije ubuyobozi bw’ishyaka n’umuryango wa Kibao, abavandimwe, inshuti n’abandi bafitanye isano.”
“Nategetse inzego zishinzwe iperereza kumpa amakuru arambuye kuri iki kibazo ndetse n’ibindi bisa nacyo vuba bishoboka. Igihugu cyacu kigendera kuri demokarasi kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Guverinoma nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa by’ubugome.”
Nyakwigendera Kibao yabaye mu gisirikare cya Tanzania by’umwihariko mu bijyanye n’iperereza. Yabaye kandi mu ishyaka rya CCM riri ku butegetsi mbere yo kwitandukanya naryo akinjira muri Chadema.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!