Hashize iminsi mike abahagarariye ibihugu by’u Bwongereza, Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Canada basohoye amatangazo asaba ko hagira igikorwa kubera umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, wabanje gushimutwa nyuma akaza kugaragara yishwe.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Polisi imaze ishinzwe, ku wa 17 Nzeri 2024 yatangaje ko bitunguranye kubona urupfu rwa Kibao rwaragizwe ikintu gikomeye ku rwego mpuzamahanga nyamara hari abana na ba nyamweru bicwa buri munsi ntihagire ikivugwa.
Ati “Biratangaje cyane kubona uru rupfu rwaratumye havuka ibirego by’amahanga ku buryo hari n’abita guverinoma yacu abicanyi. Ibi ntibikwiye, twese tugomba kwamagana ibikorwa nk’ibyo.”
Yavuze ko ibyo batangaje bakabaye barabikoze ku giti cyabo aho kubikora mu izina rya guverinoma zabo, ndetse ngo bibaye ngombwa ikibazo cyakemurwa binyuze mu bakuru b’ibihugu byabigizemo uruhare.
Ati “Ntabwo turi hano ngo twerekwe ibyo tugomba gukora mu gihugu cyacu. Dufite itegeko nshinga, amategeko, imico n’indangagaciro bitugenga.”
Yahamije ko Tanzania itigeze iha abayihagarariye mu mahanga inshingano zo gusohora amatangazo kubera ibikorwa bitandukanye byakoreweyo.
Perezida Samia Suluhu yanavuze ko abanya-Tanzania bazi neza agaciro k’ubuzima ku buryo upfuye ari bo ababaza kurusha abanyamahanga, ndetse ngo iperereza ku rupfu rwa Kibao ryaratangiye nk’uko n’ahandi hose bibaye ryakorwa.
Yatanze urugero rw’aho umunyapolitike yarokotse ubwicanyi inshuro ebyiri hakorerwa iperereza imbere mu gihugu, hadategerejwe uruhare rw’abo hanze yacyo.
Nubwo atavuze izina ry’igihugu ariko bisa n’ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Donald Trump yasimbutse urupfu inshuro ebyiri.
Perezida Samia yasabye abadipolomate kubaha ubusugire bwa Tanzania nk’uko na yo yubaha ubw’ibindi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!