00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yisobanuye imbere y’abaturage ku by’indege ashinjwa gukodesha miliyari hafi 2Frw

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 30 May 2024 saa 08:51
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto ukubutse mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye abaturage ko ibihe icyo gihugu kirimo bitatuma asesagura umutungo w’igihugu kugeza ku gukodesha indege miliyoni 200 z’amashilingi (hafi miliyari 2Frw).

Ibi Perezida Ruto yabitangarije mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera iki gihugu. Yasabye abaturage be kwizera ko atari umuntu wo gusesagura amafaranga kugeza ku rwego rwo gukodesha indege akayabo nk’uko byari bimaze iminsi byaraciye igikuba muri Kenya.

Perezida Ruto yagize ati “Nta buryo na bumwe nakoreshamo miliyoni 200 z’Amashilingi. Reka mbishyire ahagaragara ko urugendo rwatwaye Repubulika ya Kenya amafaranga atarenga miliyoni 10 z’Amashilingi. Ntabwo ndi umusazi kuko ubwo bambwiraga ko indege ihendutse twayibona kuri miliyoni 70 z’Amashilingi narababwiye nti ni mugende mukodeshe iya Kenya Airways”.

Perezida Ruto yakomeje avuga ko no muri Kenya Airways batahakodesheje indege kuko yumvishe naho hahenze kandi adashaka kwishyura arenze miliyoni 20 z’Amashilingi.

Yakomeje avuga ko bitewe n’izina Kenya imaze kubaka hari inshuti ye yamubwiye ko iramuha indege kuri miliyoni 10 z’Amashilingi, ari munsi cyane y’ayo Kenya Airways yamucaga bituma ariyo ahitamo kugendamo.

Perezida Ruto yakomeje asaba abaturage ba Kenya kwizirika umukanda bakaba mu bushobozi bubasha kuboneka, ashimangira ko azababimburira.

Ati “Nk’uko mbwira abandi kwizirika umukanda, iwanjye niho bigomba guheraho. Nimutuze rero kandi impaka nizirangire kuko ibyo ni inshingano zanjye kandi bigiye kugenda gutyo. Tugiye kumenya neza niba twiziritse umukanda tukabaho mu bushobozi bwacu. Mfite gahunda ko mu myaka itatu tugomba kugira ingengo y’imari igereranyije kuko ntitwakomeza kubaho gutyo”.

Indege Perezida Ruto yagiyemo ni iyo mu bwoko bwa Boeing yakodesheje na sosiyete yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu. Yari agiye mu ruzinduko rw’amateka muri Amerika ku butumire bwa mugenzi we, Joe Biden.

Ni uruzinduko kandi rudakunda kubaho ku bayobozi bo muri Afurika kuko imyaka yabarirwaga muri 15 ishize nta muyobozi wo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara utumiwe muri Amerika.

Rufatwa kandi nk’urufite icyo ruvuze cyane ku mubano wa Amerika na Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kugenda itakaza ijambo mu yo mu Burengerazuba.

Reba amashusho ya Perezida Ruto yisobanura ku by’indege ashinjwa gukodesha miliyari hafi 2Frw

Perezida Ruto yihakanye ibyo kujya muri Amerika akodesheje indege asaga miliyari 2Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .