Gen Kahariri asimbuye Gen Francis Ogolla Omondi wapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu hamwe n’abandi ba ofisiye tariki ya 18 Mata 2024, nyuma yo gusura ibigo by’amashuri n’Ingabo ziri mu gikorwa cyo kurwanya amabandi mu majyaruguru y’Igihugu.
Gen Maj John Mugaravai Omenda yazamuwe ku ipeti rya Lt Gen, agirwa Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Kenya. Yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Perezida Ruto yagize Gen Maj Fatuma Gaiti Ahmed Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, agira Gen Maj Paul Owuor Otieno Komanda w’ingabo zirwanira mu mazi.
Uyu Mukuru w’Igihugu, ashingiye ku nama yahawe n’Akanama k’Igisirikare kayoborwa na Minisitiri Aden Duale, yazamuye mu ntera, ashyira mu myanya y’ubuyobozi abandi ba ofisiye bakuru batanu bafite amapeti yo ku rwego rwa ‘Général’.
Aba ni Gen Maj Thomas Njoroge Ng’ang’a wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishuri rikuru rya gisirikare, Brig Gen Peter Nyamu Githinji wazamuwe ku ipeti rya ‘Gen Maj’, Brig Gen Jattani Kampare Gula wazamuwe kuri ‘Gen Maj, Brig Gen George Okumu wazamuwe kuri ‘Maj Gen’ na Brig Gen Samuel Kosgei Kipkorir wagizwe Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.
Gen Kahariri wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije kuva tariki ya 9 Werurwe 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!