00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yasabye Abanyafurika kwiyizera mbere yo kwizerwa n’abandi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yasabye Abanyafurika kwiyumvamo icyizere ko bashobora kugeza Umugabane wa Afurika ku iterambere bifuza, mbere y’uko abandi bakibagirira.

Yabivugiye mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu cyateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB), mu nama ngarukamwaka yayo yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

Ni ikiganiro cyibandaga ku nkunga n’inguzanyo inzego mpuzamahanga ziha ibihugu bitandukanye. Mu bibazo byagaragajwe harimo kuba ibihugu bya Afurika bihabwa amafaranga adahagije mu mishinga yakemura mu buryo burambye ibibazo byugarije Isi, cyangwa se bigashyirirwaho igipimo kinini cy’inyungu ku nguzanyo.

Nk’uko ikinyamakuru Nation cyabitangaje, uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Afurika yiteguye gukemura ibibazo byugarije Isi, ariko ko ikwiye koroherezwa kugira ngo ivemo imyenda yayibereye umutwaro uremereye kuva mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Afurika ntabwo iri gusaba imfashanyo cyangwa ubugiraneza. Turi umugabane w’abantu bishoboye, bafite intumbero yo gutera imbere ku rwego mpuzamahanga kandi bashaka ishoramari mu iterambere mu buryo buboneye. Ntabwo ibyo ari byinshi turi gusaba.”

Perezida Ruto yatanze igitekerezo cy’uko ibihugu bya Afurika byajya bishora mu nzego zo kuri uyu mugabane nka AfDB kandi bakazigirira icyizere, kuko zabifasha kuziba iki cyuho.

Ati “Nk’ibihugu byo kuri uyu Mugabane, tukwiye gutangira kumva ko niba abantu bashobora kwizera inzego zacu, dukwiye kuzizera mbere yabo kuko ni izacu. Tugomba kwiyizera kugira ngo abanda batwizere kandi tugomba gushora muri izi nzego kugira n’abandi bazishoremo.”

AfDB yagaragaje ko ubukungu bwa Afurika muri rusange bwazamutse ku mpuzandengo y’igipimo cya 3,1% mu 2023, ikaba ishobora kugera kuri 3,7% na 4,3% mu 2025. Mu 2023, ibihugu 10 muri 20 byagize umuduvuko mwinshi mu iterambere ni ibyo kuri uyu mugabane.

Perezida Ruto yasabye Abanyafurika kwigirira icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .