Binyuze mu Ihuriro ry’Ababyeyi ku rwego rw’Igihugu, ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bifuza ko William Ruto yizeza abaturage ko hatazongera kubaho icyabangamira amashuri ubwo azaba afunguye imiryango mu minsi mike.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ababyeyi, Silas Obuhatsa yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2024, ahamagarira Perezida William Ruto guhagarika igisa n’imyigaragambyo.
Silas Obuhatsa yagaragaje ko ababyeyi bamaze kwitegura gusubiza abana ku mashuri ariko ko hakiri izo mpungenge.
Ati “Perezida William Ruto rwose gira icyo ukora, uri umubyeyi nkatwe. Twagiye tubona impanuka nyinshi hirya no hino mu gihugu kandi byazaba bibi ku bigo by’amashuri ubwo byaba bigiye kongera kohereza abanyeshuri mu rugo kubera imyigaragambyo.”
Mu cyumweru gishize nibwo Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri ushinzwe Imari ya Leta, John Mbadi na mugenzi we ushinzwe Uburezi Julius Migos batangaje ko guverinoma ifite ubukungu butifashe neza.
John Mbadi yagaragaje ko ibyo bitatuma gahunda yo guha akazi abarimu bashya 20,000 ngo abandi ibihumbi 46 bashyirwe mu kiruhuko cy’izabukuru ikorwa nk’uko byifuzwa.
Byatumye amashyirahamwe y’abarimu abasaba kwigaragambye ku wa 26 Kanama 2024.
Ababyeyi bari mu gihirahiro bibaza niba bazohereza abanyeshuri babo ku mashuri mu gihe abana bitegura gutangira igihembwe cya gatatu.
Biteganyijwe ko ku wa 26 Kanama 2024 aribwo hazatangira igihembwe gishya kizamara ibyumweru icyenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!