Kuva Perezida Ruto yajya ku butegetsi muri Kenya ntihasiba amakuru ashinja umukobwa we, Charlene Ruto kwishyira imbere no kwiha inshingano zidafite aho zanditse mu Itegeko Nshinga.
Kimwe mu byo Charlene Ruto ashinjwa harimo gutumiza inama n’abayobozi bakuru muri Kenya kandi bitari mu nshingano ze nta n’umwanya afite muri Guverinoma, ndetse no gutangaza ko hagiyeho ibiro by’umukobwa wa Perezida (First Daughter Office).
Mu kiganiro Perezida Ruto aherutse kugirana n’itangazamakuru yanyomoje iby’ibi biro by’umukobwa we.
Yakomeje avuga ko Abanya-Kenya bakwiriye guha agahenge Charlene Ruto kuko ibyo akora abiterwa n’ubwana.
Ati “Muve ku mukobwa wanjye, Charlene Ruto. Murabizi ko aba ari abana, ibyo bakora ni iby’abana, muzi neza ko ibyo biro ntabihari, ni umukobwa wa William Ruto ariko rimwe na rimwe ntazi ko hari umurongo uri hagati yo kuba Perezida no kuba se w’umuntu.”
Perezida Ruto atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Charlene ashimangiye ko koko afite ibiro ariko bidakoresha amafaranga bihabwa na Leta ko ahubwo byigenga.
Mu mezi make nyuma y’uko se ageze ku butegetsi, ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko Charlene amaze kubonana n’abakuriye intara benshi muri Kenya, ndetse n’Abaminisitiri bo mu mahanga.
Ibi byose Charlene Ruto abikora mu gihe nta mwanya uzwi yahawe muri leta ya Kenya. Ibi bituma abaturage b’iki gihugu bibaza uwishyura ingendo ajyamo n’inama yitabira mu gihe atari umukozi wa leta.
Abanya-Kenya bavuga ko iyi myitwarire ya Charlene Ruto isa neza n’iyo Ivank Trump, yagaragazaga mu gihe se, Donald Trump yari akiyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yabanje kujya yitabira inama za se nk’umujyanama we bwite, gusa nyuma Trump yaje gushyira umukobwa we mu mwanya wa leta.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!