Ibi yabibwiye umunyamakuru wa Jeune Afrique ubwo aherutse i Kigali. Yari yitabiriye inama y’ihuriro nyafurika ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera, Africa CEO Forum, yabaye tariki ya 16 n’iya 17 Gicurasi 2024.
Ruto yagize ati "Kenya yatanze umusanzu mu ngabo za Afurika y’iburasirazuba mu Burasirazuba bwa RDC. Twakoze akazi gakomeye. Twagaruye umutekano, M23 yavuye mu bice twari twaremeranyijeho. Ikibazo cyari gisigaye ni uko abarwanyi ba M23 bari kujya mu kigo cy’agateganyo.”
Ngo ubwo M23 yari yavuye muri ibi bice, yabajije niba izajya muri iki kigo, ikarambika intwaro mbere y’imishyikirano cyangwa niba izabanza imishyikirano mbere y’ibindi byose. Icyo gihe, nk’uko Ruto yabisobanuye, umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wasabye Leta ya RDC kujya mu biganiro n’uyu mutwe.
Ati “EAC twizera ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kitakemuka hifashishijwe imbaraga z’igisirikare, cyane mu gihe abari mu makimbirane biteguye gushyikirana. Ni yo mpamvu twasabye Leta ya RDC kwita cyane ku biganiro bishingiye ku myanzuro ya Nairobi cyangwa iya Luanda. Mu gihe hakoreshwa inzira y’ibiganiro, ikibazo cyakemuka.”
Mu Ukuboza 2023, Leta ya RDC yirukanye ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa EAC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, izishinja kwanga kurwanya umutwe wa M23. Yazisimbuje izo muri SADC, ziyemeje gutsinsura aba barwanyi.
Perezida Ruto yatangaje ko yigeze kuganira n’ubuyobozi bwa SADC, abumenyesha ko imbaraga z’igisirikare zidashobora gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC. Ati “Naganiriye n’ubuyobozi bwa SADC, kandi nababwiye byeruye cyane ko tudatekereza ko aha hakeneye igisubizo cya gisirikare.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko nyuma y’amezi, ubuyobozi bwa SADC bwamusubije ko bwemeranya na we ku buryo iki kibazo cyakemurwamo, bugaragaza ko buri gutekereza ku kohereza mu biganiro abafasha impande zihanganye kumvikana, aho kongera umubare w’ingabo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ati “Nyuma y’amezi, bemeranyije natwe ko bagomba kongera gutekereza niba bakoherezayo izindi ngabo cyangwa se bakohereza abantu mu biganiro kubera ko aba [abarwanyi ba M23] ari abaturage biteguye kuganira na guverinoma yabo.”
Perezida Ruto yatangaje ko ikibazo cya M23 atari icy’u Rwanda na RDC, kandi ngo si n’icya Perezida Kagame na Félix Tshisekedi. Yagaragaje ko mu gihe abantu bazumva ko ari icy’Abanye-Congo ubwabo, kizakemuka vuba.
Ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bwa SADC muri Kivu y’Amajyaruguru ni Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Ibindi bigera kuri 12 byarifashe bitewe n’impamvu zirimo ukutavugwaho rumwe kw’ikibazo cya M23 na Leta ya RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!