00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yahaye Kenyatta inshingano nshya muri guverinoma ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Perezida mushya wa Kenya, William Ruto yahaye inshingano nshya Uhuru Kenyatta wamubanjirije ku butegetsi aho azaba ashinzwe ibikorwa by’amahoro Kenya yagiye iharanira mu karere iherereyemo.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahirira inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ruto yagaragaje ko Kenyatta yakoze imirimo ikomeye aho yari ku isonga mu bikorwa by’amahoro by’umwihariko muri Ethiopie no mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Ruto yavuze ko yasabye Kenyatta wamubanjirije guhagararira igihugu cye nka ambasaderi w’amahoro mu karere, inshingano yamwemereye ko azashyira mu bikorwa.

Yagize ati “Ku byerekeye ibikorwa by’amahoro mu karere mu bihugu birimo Ethiopie n’iby’Akarere k’Ibiyaga Bigari, nasabye mukuru wanjye, Uhuru Kenyatta wakoze imirimo ikomeye muri utu turere kandi yanyemereye kubikomeza mu izina ry’abaturage ba Kenya.”

Ruto yijeje ko guverinoma ye izashyigikira ibikorwa by’amahoro Kenyatta azaba ahagarariye nk’uko Citizen Digital yabitangaje.

Dr William Samoei Ruto yarahiriye inshingano ze nka Perezida kuri uyu wa Kabiri mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 20 nibo barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’abandi.

Ruto yatsinze amatora ku majwi angana na 50.4% naho Raila Odinga bari bahanganye abona 48.8%. Rigathi Gachagua yarahiye nka Visi Perezida wa Kenya. Uyu mugabo w’imyaka 55 afatwa nka Perezida w’abakene ndetse yigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubuzima yakuriyemo.

Uhuru Kenyatta ucyuye igihe yahererekanyije ubutegetsi na William Ruto mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .