Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Ruto yagejeje iki cyemezo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bemerere Prof Kindiki kujya muri iyi nshingano.
Byagize biti “Perezida Dr William Samoei Ruto yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida, anohereza izina rye mu Nteko Ishinga Amategeko.”
Prof Kindiki agenwe kuri uyu mwanya nyuma y’aho kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, abasenateri beguje Rigathi Gachagua wari uwumazemo imyaka ibiri.
Abasenateri bemeje ko agomba kwegura nyuma yo kumushinja ibyaha 11 birimo kunyereza umutungo w’igihugu, gutesha agaciro inzego z’igihugu no kubiba urwango rushingiye ku moko.
Prof Kindiki ugiye kumusimbura asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere n’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2022. Mbere yaho, yabanje kuba umusenateri na Visi Perezida wa Sena kugeza mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!