00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yateye utwatsi abamusaba kwegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yateye utwatsi abatangije inkundura yo kumweguza kubera ibyaha bya ruswa akekwaho avuga ko nta kintu na kimwe yishinja.

Perezida Cyril Ramaphosa atangaje ibi mu gihe muri Afurika y’Epfo cyane cyane mu ishyaka rye rya ANC hatangiye umwuka wo kumweguza.

Perezida Ramaphosa amaze iminsi mu birego by’ubujura bwabereye mu rwuri rwe ruri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.

Muri urwo rwuri hibwe amafaranga agera kuri miliyoni y’amayero ariko Ramaphosa yanga kubimenyesha inzego z’umutekano. Byazamuye kwibaza ku mpamvu amafaranga angana atyo yari abitse mu rwuri n’impamvu yibwe ntibimenyeshwe inzego zibishinzwe.

Ibi birego byongeye kuzamuka mu mpera z’icyumweru gishize i Johannesburg ubwo hateranaga inama ya komisiyo ishinzwe ubutegetsi mu ishyaka rya ANC.

Nubwo iyi nama yari ifite intego yo gutegura kongere y’iri shyaka izaba, byaje kurangira ihindutse urubuga rw’impaka hagati y’abashaka ko Perezida Ramaphosa yegura n’abadashaka ko ategura.

Muri ANC hatangiye kuvuka umwuka mubi, nyuma y’uko mu kwezi gushize Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu yavuze ko byaba byiza Perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa yeguye haba ku mwanya wo kuyobora igihugu n’uwo mu ishyaka rya ANC kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Perezida Ramaphosa yavuze ko abashaka ko yegura bakwiriye kugenza make bagategereza umwanzuro uzafatwa n’urukiko kuko we nta kintu yishinja.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .