Perezida Ramaphosa yagizwe umwere ku cyaha cyo kubeshya abadepite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro ikirego cy’urwego rushinzwe kurengera ibya rubanda rwasabaga ko Perezida Cyril Ramaphosa akurikiranwaho kubeshya abadepite no kubona amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ukuriye Urwego rushinzwe kurengera rubanda, Busisiwe Mkhwebane, yari yatanze ikirego avuga ko Ramaphosa yabeshye abadepite ku mpano yakiriye ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ishyaka ANC mu 2017.

Muri uwo mwaka, Sosiyete yitwa Bosasa yahaye Ramaphosa ibihumbi 36 by’amadolari byo kwiyamamaza. Nyuma y’umwaka umwe, yitabye Inteko Ishinga Amategeko bamubajije ku by’iyo mpano avuga ko ntayo azi.

Hashize iminsi, yaje kwisubiraho asaba imbabazi avuga ko amakuru yari yahawe atari yo ariyo mpamvu yasubije abadepite ibitari byo.

Umucamanza yavuze ko ikirego cya Busisiwe Mkhwebane n’urwego ahagarariye nta shingiro gifite kandi ko uwo mugore nta bubasha afite bwo gukora iperereza ku bijyanye n’impano.

Urukiko rwavuze ko kuba Ramaphosa yarakiriye iyo mpano nta kibazo biteye kuko ari iy’ikigo cyigenga bityo ko bitari mu nshingano z’ikigo gishinzwe kurinda ibya rubanda.

Iyo icyo kirego gihama Ramaphosa, hari gukurikiraho igitutu cyo kwegura ku bwo kubeshya abadepite.

BBC yatangaje ko ahubwo igitutu kigiye kujya kuri Busisiwe Mkhwebane asabwa kwegura kuko yari afite ibindi ashinjwa n’abaturage.

Uwo mugore ashinjwa gukingira ikibaba Jacob Zuma wahoze ari Perezida kugira ngo adakurikiranwa ku byaha bya ruswa ubwo yari ku butegetsi.

Busisiwe Mkhwebane arabihakana, akavuga ko abamuhuza na Zuma ari abashaka kumwangiriza isura.

Ramaphosa yagizwe umwere ku cyaha cyo kubeshya abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .