00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yifatiye ku gahanga ibihugu bigize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2022 saa 08:16
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yibasiye ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, avuga ko ibyo gakora bitakijyanye n’igihe ndetse ko kadahagarariye ibihugu binyamuryango.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yavugiye i Pretoria ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri ba Ambasaderi ba Afurika y’Epfo mu bihugu bitandukanye.

Perezida Ramaphosa yavuze ko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ari urwego rwafashije ibihugu by’ibihangange gukoresha imbaraga zabyo mu gufata ibyemezo birimo n’ibipfuye.

Ati “Imiterere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ntikijyanye n’igihe kandi ntigahagarariye abanyamuryango bose, bica integer ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

Yakomeje avuga ko imyanzuro ifatwa n’ibihugu bigize aka kanama ikwiye gushyirwa mu nzira ya demokarasi kugira ngo karusheho kugera ku ntego kihaye kandi ibibazo by’imikorere yako byatewe na bimwe mu bihugu binyamuryango biveho.

Ati “Imiterere yose y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ikeneye kuvugururwa. Dukeneye gukumira imyanzuro ishingiye ku gihugu kimwe ifatwa n’ibi bihugu kugira ngo tunoze ibijyanye na politike y’Isi.”

Ibi Perezida Ramaphosa abitangake mu gihe Afurika y’Epfo imaze igihe yaribasiwe n’ibihugu by’i Burayi na Amerika kuko yanze gutora umwanzuro wamagana u Burusiya ku ntambara bwagabye kuri Ukraine.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kagizwe n’ibihugu bitanu bihoraho ndetse n’ibindi 10. Muri ibi bihugu bitanu harimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n'umutekano ku Isi katakijyanye n'igihe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .