Perezida Pierre Nkurunziza yashyinguwe: Uko umuhango wagenze mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2020 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’Abarundi, inshuti n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, bazindukiye kuri Stade Ingoma mu Mujyi wa Gitega mu muhango wo gusezera no gushyingura Nkurunziza Pierre wahoze ayoboye icyo gihugu.

Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 8 Kamena 2020 aguye mu bitaro byiswe ‘Cinquantenaire Natwe turashoboye’ bya Karusi. Itangazo Guverinoma y’u Burundi yasohoye tariki 9 Kamena ryavugaga ko Nkurunziza yazize guhagarara k’umutima.

Mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Nkurunziza harimo Perezida mushya w’u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye n’umugore, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazambanza n’abandi bayobozi bakuru n’abaturage bari bahagarariye uturere dutandukanye.

Abashyitsi bakuru muri uyu muhango bari Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa n’umugore wa Perezida wa Zambia. Wanitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’amadini.

Umurambo wa Nkurunziza wagejejwe muri Stade Ingoma, uhabwa icyubahiro mu buryo bwa gisirikare, uzengurutswa muri Stade mu buryo bwo kumuha icyubahiro cya gisirikare, ukorerwa amasengesho n’ibindi hanyuma ujya gushyingurwa mu irimbi ryihariye rimaze iminsi ryubakirwa i Gitega.

Umugore wa Nkurunziza, Denise Bucumi, yavuze ko abuze umukunzi, abana bakaba babuze umubyeyi. Yashimye Imana ko yabashoboje gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Ati “Kubura umuntu mu mwanya mutoya wari ugikunze kubana nawe ntibiba byoroshe, ariko mu muryango Imana yaduhaye imbaraga zo guhagarara muri ibi bihe”.

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko we n’Abarundi bose bazahora bakurikiza umurage Nkurunziza abasigiye wo gukunda igihugu nk’uko nawe yabikoze yishingikirije abakurambere bamubanjirije.

Ati “Ubwanjye ndahombye, umujyanama mukuru, wa wundi ubaza byose, akaba azi n’akari mu nda y’ingoma nk’uwayikanye, wa wundi umenya icyasongoye ihwa".

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yashimye Nkurunziza avuga ko ikibabaje ari uko agiye atinjije u Burundi mu muryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo, SADC, ariko igihugu cye kizabufasha kubigeraho.

Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.

Ubwo umurambo wa Nkurunziza wagezwaga muri Stade Ingoma utwawe mu modoka ya gisirikare. Abasirikare bakuru bari bawuherekeje
Umurambo wa Nkurunziza wahawe icyubahiro cya gisirikare ukigezwa muri Stade Ingoma
Abaturage bari baturutse imihanda yose baje gusezera kuri Perezida Nkurunziza bafata nk'intwari y'igihugu
Abanyamadini bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Nkurunziza
Mu bice bitandukanye by'igihugu haturutse abaturage bagiye muri Stade Ingoma gusezeraho Nkurunziza, aba ni abo mu Rumonge
Nkurunziza yahawe icyubahiro cya gisirikare, umurambo we wazengurukijwe muri stade yose
Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Burundi bitabiriye uyu muhango
Umugore wa Nkurunziza, Denise Bucumi n'abana babyaranye
Byari ibihe bikomeye ku bana ba Nkurunziza babuze umubyeyi
Umurambo wa Nkurunziza wazengurukijwe muri Stade mu buryo bwo kumuha icyubahiro cya gisirikare
Visi Perezida w'u Burundi Prosper Bazombanza agera kuri stade mu muhango wo gusezera kuri Nkurunziza
Perezida Ndayishimiye na Madamu bagera kuri Stade Ingoma
Abanyamadini basengera Nkurunziza mbere yo gushyingurwa
Denise Bucumi yavuze ko Imana yabafashije muri ibi bihe bikomeye
Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Burundi bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Nkurunziza
Ubwo umurambo wa Nkurunziza wari ugiye gushyingurwa i Gitega
Denise Bucumi yavuze ko yabuze umukunzi, ashimira Imana yabaye hafi umuryango muri ibi bihe bikomeye
Umuhungu wa Perezida Nkurunziza yitabiriye umuhango wo guherekeza Se
Perezida Ndayishimiye yavuze ko abuze umuvandimwe n'umujyanama mukuru
Byari amarira menshi mu guherekeza Nkurunziza
Umurambo wa Nkurunziza washyinguwe mu irimbi ryihariye rimaze iminsi ryubakirwa i Gitega
Nkurunziza yavuzwe ibigwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .