00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Paul Biya yagarutse mu gihugu nyuma y’ibyumweru birindwi atagaragara

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 22 October 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Perezida Paul Biya wa Cameroun yagarutse mu gihugu cye kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibyumweru birindwi atagaragara mu ruhame ndetse bikavugwa ko yaba atakiri muzima.

Yageze ku kibuga cy’indege cya Yaoundé ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024.

Amashusho yashyizwe hanze amugaragaza asuhuza abayobozi batandukanye bari baje kumwakira we n’umugore we, ubwo bari bavuye mu ndege.

Biya w’imyaka 92 amaze kuganira n’abayobozi batandukanye barimo abo mu ishyaka riri ku butegetsi, yinjiye mu modoka ya limousine imunyuza mu mihanda yari yuzuyemo abayoboke b’ishyaka rye RDPC.

Biya yavuye muri Cameroun tariki 2 Nzeri aho yari yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa. Nyuma y’iyo nama ntabwo aho aherereye hongeye kumenyekana.

Byakunze guhwihwiswa ko yaba arembye ndetse ashobora kuba yitabye Imana, birushaho ubwo yaburaga mu Nteko rusange ya Loni yabaye mu mpera za Nzeri ndetse no mu nama ya Francophonie yabaye mu ntangiriro z’Ukwakira.

Tariki 8 Ukwakira hari televiziyo yo muri Amerika yatangaje ko Biya yapfuye, ariko byamaganwa na Guverinoma ya Cameroun.

Ibinyamakuru byo muri Cameroun byahise bishyirwaho amabwiriza akakaye, yo kwirinda kugira icyo bitangaza ku makuru y’uburwayi cyangwa urupfu rwa Perezida Biya.

Perezida Biya yageze mu gihugu kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .