Mu butumwa yaraye agejeje ku baturage kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, Perezida Ouattara yagize ati “Twafashe icyemezo cy’uko ingabo z’u Bufaransa zitangira kuva muri Côte d’Ivoire mu buryo buteguwe.”
U Bufaransa bufite ingabo zigera kuri 600 muri Côte d’Ivoire. Zigiye kwirukanwa nyuma y’aho n’izo bwari bufite muri Mali, Niger, Tchad na Burkina Faso na zo zirukanwe, bitewe n’umwuka mubi watutumbye hagati y’impande zombi.
Uyu mwuka mubi waturutse ahanini ku kuba u Bufaransa bwarashinje ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’ibi bihugu gukorana n’umutwe w’abacancuro wa Wagner, ukomoka mu Burusiya, mu gihe ushinjwa guhohotera ikiremwamuntu.
Ingabo u Bufaransa busigaranye ni 1500 ziri muri Djibouti na 350 ziri muri Gabon. Hamwe n’izikiri muri Côte d’Ivoire, hasigaye 30% by’izo bwari bufite muri Afurika mbere y’uko ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita wa Mali bukuweho mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!