Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize EU, havuyemo uw’u Bubiligi, Hadja Lahbib, tariki ya 18 Ugushyingo 2024.
Nyusi ubwo yari avuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabereye muri Zimbabwe, yavuze ko hari n’izindi nkunga uyu muryango wahaye igihugu cyabo zirimo imyitozo ya gisirikare n’iyo guteza imbere izindi nzego, zifite agaciro ka miliyoni 800 z’Amayero.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Zifatanya n’iza Mozambique mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!