Ni ingingo Perezida Nyusi yagarutseho ubwo hizihizwaga imyaka 50 ishize Mozambique ibonye ubwigenge. Uyu muhango wabereye mu gace ka Matola mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Nyusi yasabye ibi byihebe kumanika amaboko agifite ukwihangana.
Ati “Tuzi amazina ya bamwe mu bayobozi. Bakwiriye kwishyikiriza ubuyobozi kubera ko kwihangana kwacu kuri kurangira, kandi nyuma bashobora kuzisanga barakerewe kuko bazaba baratangiye gusenywa.”
Nyusi yakomeje avuga ko atashyira hanze amazina y’aba bayobozi ko ariko ashobora kuzatangazwa tari 25 Nzeri, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi w’Ingabo.
Perezida Nyusi atangaje ibi nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwohereje abasirikare bajya gusimbura bagenzi babo bari bamaze igihe muri ubu butumwa bwo kurwanya ibyihebe.
Gen Maj Emmy Ruvusha ni we uzayobora izi ngabo mu gihe cy’umwaka nk’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.
Kugeza ubu kandi ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo guhashya ibyihebe mu duce twahoze tugenzurwa n’Ingabo za SADC, nyuma y’uko zibashije kugarura umutekano mu duce zari zahawe ku ikubitiro.
Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Nko mu mpera z’umwaka ushize, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.
Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy’ingabo z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023.
Ubu abayobozi b’uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho batagihumeka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!