00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Nyusi yakomoje ku kuba Total ishobora kwikura mu mushinga wa gaz i Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Impungenge ni zose muri Mozambique z’uko Sosiyete y’Abafaransa, TotalEnergies ishobora guhagarika umushinga yari yatangiye wo gucukura gaz muri Cabo Delgado ariko ukaza gukomwa mu nkokora n’ibikorwa by’iterabwoba byibasiye iyi ntara.

Muri Mozambique hamaze iminsi hari amakuru avuga ko TotalEnergies ishobora kwikura burundu mu mushinga wo gucukura gaz yari yatangije mu Ntara ya Cabo Delgado bitewe n’ibihombo ikomeje guterwa n’uko uyu mushinga wadindiye.

Iby’uko TotalEnergies ishobora gukura akayo karenge muri uyu mushinga byanagarutsweho na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ubwo yari mu nama yiga ku ishoramari yabereye i Maputo mu mpera z’iki cyumweru.

Perezida Filipe Nyusi yavuze ko kugeza ubu TotalEnergies itigeze igaragaza ko ishaka kuva muri uyu mushinga.

Ati “Ntitwigeze dutekereza ko Total ishobora kutagaruka ndetse no mu biganiro nagiranye n’umuyobozi mukuru w’iki kigo (Patrick Pouyanné) ntiyigeze agira icyo abivugaho.”

Yavuze ko nubwo Total yafata icyemezo cyo kuva muri uyu mushinga nta kibazo byateza kuko haboneka abandi bashoramari.

Ati “Ntidutekereza ko Total ishobora kutagaruka ariko ibyo biramutse bibaye, gaz iracyahari ndetse n’abashobora kuyicukura barahari, ntabwo bivuze ko gaz ishobora guhita ibura. Ariko ntabwo dutekereza ko Total itazagaruka.”

Yakomeje avuga ko Total imaze iminsi iri gushyira ku gitutu Guverinoma ya Mozambique kugira ngo ibibazo by’umutekano muke bikiri muri Cabo Delgado bikemuke.

Perezida Filipe Nyusi ati “Total iri gushyira igitutu kuri Guverinoma kugira ngo ikore ibiyireba bijyanye no kugarura ituze n’umutekano. Ndetse iki kigo cyagiye kigira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura umutekano muri iyo ntara.”

Uyu mushinga wa gaz uherereye mu nkengero z’Inyanja y’Abahinde. TotalEnergies yahashoye asaga miliyari 20 z’Amadolari ariko ashobora kwiyongera akagera kuri Miliyari 50$.

Ubwo Gaz yari imaze kuvumburwa muri ako gace, TotalEnergies yabaye imwe muri sosiyete zahise zihashinga amatako. Yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yo yubaka inzu zizajya zikorerwamo n’abakozi bayo ndetse ishyira n’imbibi mu cyanya cyayo.

Mbere y’uko ibyihebe byigabiza Cabo Delgado, abakozi ibihumbi bitatu bari bamaze guhabwa akazi muri uwo mushinga mu gihe muri rusange byari biteganyijwe ko abazagahabwa bose bagera ku bihumbi 15.

Perezida Nyusi yavuze ko Total itaragaragaza ko ishobora kwikura mu mushinga wo gucukura gaze i Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .