Perezida Nkurunziza yashimangiye ko ataziyamamariza kuyobora u Burundi matora ya 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yahamije ko ataziyamamaza mu matora yo guhatanira kuyobora icyo gihugu yatangiye kuyobora mu 2005, mu matora cyitegura umwaka utaha wa 2020.

Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yatangaje ko amatora ya Perezida azakorwa muri Gicurasi 2020, agakurikirwa n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’imijyi.

Mu kiganiro yahaga abagize inzego z’umutekano ku wa 21 Ukuboza mu Ntara ya Gitega, Perezida Nkurunziza umaze manda eshatu ku butegetsi zirimo imwe atumvikanyeho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ikanatuma benshi bahasiga ubuzuma abandi bagahunga, yavuze ko ataziyamamaza.

Ati “Uyu munsi mukuru ni uwa nyuma ndi kumwe namwe hano, umwaka utaha, igihe nk’iki si njye uzaba ufata ijambo, muzaba muri kwishimira intsinzi y’umukuru w’igihugu mushya.”

Perezida Nkurunziza yabasabye ‘Gukubira inshuro eshatu uzamusimbura, umurava n’ubutwari bamugaragarije mu myaka 15 amaze ku butegetsi’.

Perezida Nkurunziza yongeye gutangaza ko atazongera kwiyamamaza mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baba mu gihugu n’ababa hanze yacyo bashidikanya niba koko azemera kurekura ubutegetsi mu mahoro.

Uyu muyobozi usanzwe unayobora ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ntaratangaza umuntu uzarihagararira mu matora ryitegura.

Umuyobozi w’Ishyaka MSD, Pancrace Cimpaye, avuga ko icyihutirwa cyane atari ugutangaza ko ataziyamamaza kurusha kuba yavuga amazina y’uzahagararira ishyaka ayoboye.

Uyu muyobozi avuga ko nta cyizere yagira cy’uko bitazagenda nk’uko byagenze mu 2015, akisubiraho ku munota wa nyuma avuga ko abaturage n’ishyaka rye bashaka ko akomeza kubahagararira.

Nkurunziza yahamije ko atazongera kwiyamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .