Perezida Nkurunziza yagizwe umurinzi w’ikirenga wo gukunda igihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye ku bwiganze itegeko rigira Perezida Pierre Nkurunziza umurinzi w’ikirenga w’indangagaciro yo gukunda igihugu (guide suprême du patriotisme).

Abadepite 91 kuri bane batoye bemeza uwo mushinga mu gihe 14 bifashe nkuko byatangajwe n’Ikinyamakuru Iwacu Burundi kibinyujije kuri Twitter.

Nkurunziza azamuwe kuri uyu mwanya mu gihe hasigaye amezi atatu hakaba amatora ya Perezida azasiga habonetse umusimbura ku ntebe y’ubutegetsi.

Hari irindi itegeko riheruka gutorwa mu Burundi, rigena uduhimbazamusyi ku mukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye, bihesha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza na Melchior Ndadaye guhabwa miliyari imwe y’amafaranga y’Amarundi n’inzu igezweho izubakwa aho bifuza.

Ni itegeko ritavuzweho rumwe kuko uwo ryemerera ako gahimbazamusyi ari Perezida wagiyeho atowe n’abaturage.

Muri Werurwe 2018 kandi Perezida Pierre Nkurunziza yazamuwe mu ntera n’ishyaka rye rya CNDD-FDD riri ku butegetsi, rimugira Umuyobozi w’Ikirenga uhoraho (Guide suprême éternel).

Nkurunziza wagiye ku butegetsi mu 2005, asanzwe afatwa nk’umuyobozi ndahangarwa ugaragiwe n’abasirikare bakuru bafatanyijwe mu rugamba rwatumye aba perezida.

Kuva muri Mata 2015, u Burundi buri mu bibazo bya politiki byavutse ubwo Nkurunziza yavugaga ko aziyamamariza manda ya gatatu ndetse muri Nyakanga agatsinda amatora.

Imvururu zavutse nyuma y’iki cyemezo zimaze kugwamo abagera ku 1200 mu gihe abandi basaga ibihumbi 400 bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ahabarizwa abasaga ibihumbi 75.

Ishyaka CNDD-FDD riherutse gutora Gen Maj Evariste Ndayishimiye wari umunyamabanga Mukuru waryo ngo azarihagararire mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Perezida Nkurunziza yagizwe umurinzi w’ikirenga wo gukunda igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza