Mu kiganiro n’abahanga mu by’ubukungu cyateguwe na Banki Nkuru y’u Burundi kuri uyu wa 20 Kanama 2024, Perezida Ndayishimiye yavuze ko amakuru y’iki gihombo yayahawe n’urwego rushinzwe guteza imbere kawa, ODECA, kandi ngo ubu bujura bwakozwe mu myaka ine.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo twahombye miliyari 17. Ni peteroli ingana iki? Mubare, murebe imiti twahombye. Murumva ko abo bantu bayanyereje bishe abantu. Mwumve abantu bapfuye kubera ko batabonye imiti uko bangana? None nk’abo bantu babikoze baremera ko bishe abantu? Iki ni igihe cyo kumva ingaruka zo gusahura umutungo w’igihugu.”
Muri Gicurasi 2024, Perezida Ndayishimiye na bwo yanenze ODECA, agaragaza ko uru rwego rwahombeje abahinzi ba kawa miliyoni 47 z’amadolari mu mwaka umwe.
Yasobanuye ko umuhinzi yishyuwe amafaranga y’amarundi 500 ku kilo, ikagurishwa 6000 ku kilo.
Perezida Ndayishimiye yafatiye urugero kuri iki gihombo, abwira Abarundi ko kuyobora u Burundi bigoye kurusha kuyobora “u Buyahudi” bwo mu gihe cya Yezu.
Yagize ati “Reka mbabwire, nta gihugu kigoye kuyobora nk’u Burundi. Nashobora nkayobora u Buyahudi mu gihe cya Yesu. Yesu na we yayoboraga indyarya, abiyorobetsi, ibibore mu mutwe, abantu batagira ikindi batekereza.”
Mu kiganiro cya Banki Nkuru y’igihugu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihe kigeze ngo Abarundi bivure iki cyorezo kimaze imyaka myinshi, gusa ahamya ko bitoroshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!