Yabivuze kuri iki Cyumweru ubwo yari i Gitega, mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe y’Ishyaka CNDD-FDD riri ku Butegetsi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko nk’ururimi rw’igihugu, Ikirundi kigomba kuba urw’akazi mu nzego za Leta nko mu nama, ku buryo "raporo n’inyandikomvugo bizajya bikorwa mu Kirundi."
Wasangaga raporo nyinshi ndetse n’inyandiko za Leta mu Burundi zandikwa mu Gifaransa.
Ni ibintu yavuze ko bihinduka, kuko uru rurimi ari rwo ruhuriweho n’abaturage bose mu Burundi.
Muri iyi nama, Perezida Ndayishimiye yanakanguriye abarwanashyaka ba CNDD-FDD (abagumyabanga), kurushaho gushyira imbere ibikorwa biteza imbere imibereho y’Abarundi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!