00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yatanze umushahara we ngo hubakwe Perezidansi nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2022 saa 02:53
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatanze umushahara we w’ukwezi kwa Mata, mu mushinga wo kubaka ingoro nshya y’umukuru w’igihugu mu murwa mukuru Gitega.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Ndayishimiye yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubaka iyi ngoro. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye.

Umushinga wo kubaka ibi biro watangijwe na Perezida Ndayishimiye mu 2021, ngo hubakwe ibiro bisimbura ibiheruka gutahwa mu murwa mukuru w’ubucuruzi Bujumbura, byubatswe nk’impano ya Leta y’u Bushinwa.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko "imiterere y’iyo nyubako isa n’iy’i Bujumbura ndetse ikazuzura nta nkunga y’amahanga igiyeho bitewe n’umuganda w’abaturage b’u Burundi."

Bikomeza biti "Nyuma y’ibyo bikorwa, hateguwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga kugira ngo ababyifuza babashe gutanga inkunga yafasha mu kwihutisha imirimo y’ubwubatsi. Perezida Ndayishimiye yitanzeho urugero yemera gutanga umushahara we w’ukwezi kwa Mata, hamwe na miliyoni 10 Fbu (miliyoni 4,9 Frw) mu izina ry’umuryango we."

Inyubako yakoreshwaga i Bujumbura yubatswe n’u Bushinwa kuri miliyoni $22. Iherereye mu gace ka Mutimbuzi mu majyaruguru ya Bujumbura.

Yubatswe kuri metero kare 10,000 ku nkunga yose y’u Bushinwa ndetse imirimo yo kuyubaka ikorwa n’u Bushinwa. Yatashywe ku wa 28 Nzeri 2019 na Perezida Pierre Nkurunziza na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Burundi, Li Changlin.

Perezida Ndayishimiye ahereza isima Visi Perezida we Prosper Bazombanza
Iyi ngoro izubakwa nta nkunga z'amahanga zibayemo
Ingoro y'i Gitega izaba isa n'iy'i Bujumbura
Imiterere y'ingoro irimo kubakwa i Gitega
Iyi ngoro yubatswe i Bujumbura ariko igiye gusimbuzwa indi nshya i Gitega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .