Ni ingingo yagarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2022, ryinjiza abaturage mu mwaka mushya wa 2023.
Perezida Ndayishimiye yagize ati "Mu bijyaye n’imigenderanire, dusezereye uyu mwaka wa 2022 imigenderanire y’u Burundi n’amahanga iri ku rugero rwiza cyane. U Burundi bwashinze icumu mu mahanga, ubu Abarundi ntibakigenda babundabunda, ubu bizerwa no mu nzego mpuzamahanga cyangwa mu nzego zo mu karere."
Kugeza ubu Perezida Ndayishimiye ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku rwego rw’abakuru b’ibihugu ndetse Umurundi Joseph Ntakarutimana aheruka gutorerwa kuyobora Inteko ishinga amategeko y’uyu muryango, EALA.
Muri iryo jambo kandi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwanze kwivanga mu ntambara iyo ari yose mu zugarije isi muri iki gihe, ahubwo ngo buzajya bugira uruhare mu gushaka umuti gusa.
Yakomeje ati "Amahoro n’umutekano birasagambye mu gihugu ndetse u Burundi bukaba burimo gufasha mu buryo bugaragara ibindi bihugu mu kugarura umutekamo."
U Burundi busanganywe ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Somalia ndetse buheruka kohereza ingabo zo gufasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulilka Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bakorera muri Kivu y’Amajyepfo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!