00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yasabye imbabazi ku byaha byakorewe mu Burundi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Kamena 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe ku butegetsi bwe birimo ubwicanyi, guhohotera ikiremwamuntu, urwango n’ibindi bihabanye n’ugushaka kwayo.

Izi mbabazi yazisabiye mu misa yo gushima Imana ku mwaka amaze ayobora u Burundi. Hari nyuma y’uko Musenyeri Simon Ntamwana uyobora Diyoseze ya Gitega yasabaga ko abayobozi bakuru b’igihugu bagandukira Imana.

Ati “Mudufashe, mudukunde mutadutoranya ahubwo mutwegeranya kugira ngo twuzuzanye.”

Nk’uko Radio Ijwi rya Amerika yabitangaje, Musenyeri Ntamwana yavuze ko mu Burundi hari ikibazo cy’uko abantu bamwe barya abandi bashonje, abarwayi bakicwa n’indwara zagakwiriye kuba zivurwa n’ibindi byinshi.

Ubwo yasabaga Imana imbabazi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi batari bakwiriye kujya imbere y’Imana kuko “bahemutse, bagahohotera uburenganzira bwa bagenzi babo”.

Ati “ Rimwe na rimwe tubiba urwango, turangana, turatotezanya.”

Yasabiye abo bafatanya kuyobora, avuga ko umurimo Imana yamushinze wo kuyobora u Burundi ugoye, bityo ko ikwiye kumujya imbere ku buryo we n’abo bafatanya bakora inshingano zabo uko bikwiye.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye imbabazi ku byaha bimaze iminsi bikorwa mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .