Perezida Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi, asabwa gucyura impunzi no gutsura umubano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Kuva saa tanu zo kuri uyu wa Kane, ku kibuga cy’umupira w’amaguru, Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega, habereye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, uzayobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi.

Abaturage ibihumbi bambaye amashati y’ibitenge bari kuri icyo kibuga ariko ntabwo muri ibi birori hagaragayemo abakuru b’ibihugu bitandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus. Gusa abahagarariye ibihugu mu Burundi bitabiriye.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu wakiriwe ku kibuga cy’indege na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo. Hari kandi n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete.

Abandi bashyitsi bitabiriye ni ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Guinée équatoriale na Congo Brazaville n’intumwa ya Perezida wa Misiri, Gabon na Kenya.

Mu isengesho ryo gusabira Perezida Ndayishimiye, Musenyeri Simon Ntamwana wa Diyoseze Gitega, yamusabye kugarura amahoro mu gihugu, gucyura impunzi no kubana neza n’amahanga.

Musenyeri yagize ati “Imana nikumurikire, uyobore u Burundi mu neza, mu majyambere, ukomeze urukundo hagati y’abaturage, ucyure impunzi...udukingurire amarembo y’amahanga atubere inshuti z’ingirakamaro”.

Nyuma yo gusengerwa, Perezida Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi, mu ndahiro iteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi.

Muri iyi ndahiro, Gen Ndayishimiye yavuze ko azubahiriza amasezerano y’ubumwe bw’Abarundi, Itegeko Nshinga n’ayandi mategeko, agaharanira ineza y’u Burundi n’Abarundi, amahoro n’ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa muntu n’ubusugire bw’igihugu.

Urukiko rurengera Itegeko Nshinga nyuma yo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye, hakurikiyeho akarasisi k’ingabo.

Kurahira kwa Perezida Ndayishimiye kubaye mu gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu batumirwa bari bambaye udupfukamunwa ariko abandi ntatwo bari bambaye.

Gusa ariko abakorerabushake ba Croix-Rouge, bari bateguye ibikoresho byo gufasha abantu gukaraba ku buryo ntawashoboraga kwinjira adakarabye cyangwa ngo asigwe umuti wica udukoko. Gusa ariko kwicara abantu bahanye intera ntabwo byigeze bikorwa.

Ibihumbi by'abaturage bakoraniye kuri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega
Guhana intera muri gahunda yo kwirinda Coronavirus ntabwo byubahirijwe
Abasenyeri Gatolika bitabiriye uyu muhango basaba Perezida gucyura impunzi
Gen Ndayishimiye yatowe mu kwezi gushize, asimbuye Nkurunziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .