00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yanenzwe ku mvugo yakoresheje ku Banyamulenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 10:21
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yanenzwe ku mvugo yakoresheje agaragaza ko ikibazo cy’Abanyamulenge cyatangiye guhera mu 1996.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abanyamulenge batari umuryango ushingiye ku bwoko ashingiye ku kuba nta n’umuyobozi gakondo bagiraga.

Yagize ati “Ndi nka Congo naba ndimo guseka, kubera iki mbere ya 1996 umuryango w’Abanyamulenge utigeraga uvugwa kandi uhari, ni uko bari bibereyeho neza nta kibazo na kimwe bafite”.

“Kuko bavuze ngo bavuga Ikinyarwanda, none ko hariho n’Umuryango w’Abarundi bavuga Ikirundi, ko nta ngorane bafite? Kubera iki mbere ya 1996 Congo tutumvise ibyo bibazo ngo ubwoko bwa ba naka na ba naka.”

Fidele “JosNeh” Sebahizi wasangije amashusho ya Perezida Ndayishimiye, yavuze ko ashobora kuba atazi cyangwa yirengagije nkana ko ivangura ryakorewe Abanyamulenge ryatangiye mu 1933 ubwo umuyobozi gakondo wabo yirukanwaga n’Ababiligi ku mpamvu zo gushaka gutegeka.

Ati “Perezida [Ndayishimiye] ntabwo azi amateka y’Abanyamulenge. Iyi mvugo ndayibona nk’imvugo mbi cyane, ndasaba perezida gukosora iri kosa vuba. Iri ni ikosa rikomeye.”

Mu batanze ibitekerezo, hari uwagize ati “Byonyine kuba uyu mugabo avuga aya magambo kandi tuzi neza ko yazamuye ingabo ruguru ngo zirase Twirwaneho ndetse na Leta ya Congo yarujuje ingengabitekerezo yo kurwanya Abatutsi mu baturage, bino bintu biri gukomera ariko benshi muri twe ntibabibona, birababaje cyane.”

Umwe mu basesenguzi yabwiye IGIHE ko Ndayishimiye yarebye urwego amakimbirane yari ariho mbere ya 1996, aho wasangaga abaturage hagati yabo ari bo bafitanye ibibazo byo kurwanira ubutaka, ubutegetsi. Yari amakimbirane afite ubukana buri hasi kandi yabagaho mu gihe runaka.

Mu 1996 ni bwo bizwi ko ikibazo cy’Abanyamulenge cyazamutse cyane kiba n’imwe mu mpamvu y’Intambara ya AFDL ya Laurent-Désiré Kabila yarimo abo mu muryango w’Abanyamulenge nka Azarias Luberwa, Masasu, Deogratias Bugera.

Icyo gihe ntibyari bikiri amakimbirane yo mu duce ahubwo cyabaye ikibazo cy’igihugu. I Kinshasa haturutse imvugo y’urwango yo kwamagana abavuga Ikinyarwanda, guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, ategeka ko Abanyamulenge mu masaha 24 baba bageze mu Rwanda.

Ku rundi ruhande i Masisi n’i Rutshuru, Kalehe byari ibicika, abiyitaga Ngirima bahigaga abavuga Ikinyarwanda bose. Iyo ntambara ni yo yashyize ku meza izina n’ikibazo cy’Abanyamulenge.

Hari n’abandi bavuga ko kuva mu myaka y’umwaduko w’abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n’uburenganzira bwo kubaho. Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy’intambara izwi nk’iya Mulele.

Nyuma y’agahenge k’imyaka itari mike, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997 na 1998. Kuva muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera aho imitwe yitwaje intwaro yatangiye kwica abantu, gutwika inzu, kunyaga amatungo no kumenesha abo batabashije kwica.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ikibazo cy'Abanyamulenge cyamenyekanye mu 1996

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .