00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yahishuye uko “abategetsi” bateguye imyigaragambyo Imana ikabimubwira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2022 saa 04:53
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko hari bamwe mu bategetsi bamutega imitego n’abamuvangira mu bikorwa bya buri munsi yemereye abaturage ndetse ko hari abateguye imyigaragambyo nk’iyabaye mu 2015 ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza ariko Imana ikabimuhishurira hakiri kare.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Kane mu masengesho ategurwa n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD mu mpera za buri kwezi, i Bujumbura.

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko agiye kwirukana abategetsi bose bakora ibinyuranye na gahunda u Burundi bwihaye yo guteza imbere igihugu n’abaturage bacyo.

Muri abo harimo abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Bamwe bakora nabi abandi bakarera amaboko bibwira ko nta wabakoraho.

Ati “Uvuze ngo duhinge tworore uhita ubona umucuruzi wibye ifumbire ngo ntibishoboke kandi ugasanga harimo abategetsi babyihishe inyuma. Amatungo ararwara minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi igasinzira ntigire icyo ikora ngo abanze apfe…”

Yakomeje ati “Nagira ngo mbabwire ko abanebwe bose nibashaka bakanguke, tugomba kugira igihugu cy’amata n’ubuki. Uzi ko ari umunebwe ntazajye avuga ngo ni ‘umugumyabanga’ [umurwanashyaka wa CNDD-FDD]. Muravuga ngo ntibankoraho kubera ko njyewe ndi umugumyabanga, amajwi yahita abura. Ayo majwi y’abanebwe ntayo dukeneye.”

Yavuze ko abamutega imitego kugira ngo ibyo yemereye abaturage ntibishyirwe mu bikorwa bamaze kumenyekana, yizeza ko hari byinshi bigiye guhinduka.

Ati “Hari umunsi bari bateguye imyigaragambyo, hari ku wa Gatandatu,…ngo muhishe ‘peteroli’ yose abantu bayibure hanyuma bigaragambye bibe nk’uko byagenze mu 2015. Imana ihita imbwira ngo hari abantu bapanze umugambi mubi n’inama yabereye kwa naka. Nahise mbajyamo bose, yose turabifungurira ahubwo kuri uwo wa Gatandatu nibwo yabonetse.”

Amakosa menshi ashyira mu kaga u Burundi ngo akorwa n’abategetsi mu nzego zo hejuru.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Imana yamuhishuriye umugambi mubi w'abategetsi wo gutegura imyigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .