00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yagereranyije u Burundi n’ubutaka bw’isezerano bwa Kanani

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 February 2025 saa 01:02
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste yavuze ko umutungo kamere mwinshi icyo gihugu gifite awugereranya n’ubutaka bw’isezerano bw’igihugu cya Kanani kivugwa muri Bibiliya Imana yari yarasezeranyije Abanya-Isiraheli.

Televiziyo y’u Burundi yatangaje ko ibyo Perezida Ndayishimiye yabivugiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera icyo gihugu yari yatumiwemo abayobozi batandukanye ku Isi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyo arebye uko u Burundi bumeze n’umutungo kamere bufite, asanga bufitanye isano n’igihugu cya Kanani kivugwa muri Bibiliya.

Yagize “Urebeye uko u Burundi bumeze usanga bufitanye isano na cya gihugu cy’isezerano cya Kanani. U Burundi bufite ubutaka bwera cyane kandi bufite umutungo kamere mwinshi utaracukurwa.”

Yavuze kandi ko u Burundi buri ahantu heza mu mutima wa Afurika hahuza Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba, gusa ikibabaje ngo ni uko ubwo butunzi bufite Abarundi bataratangira kububyaza umusaruro.

Ati “Ikibabaje ni uko Abarundi bataratangira gukoresha umutungo kamere w’Igihugu cyabo ari yo mpamvu kitaramenyekana.”

Perezida Ndayishimiye yongeyeho ko amasengesho yafashije Abarundi cyane mu kongera kunga ubumwe, ubu muri icyo gihugu hakaba harangwa amahoro n’umutekano.

Nyuma yo kuvuga iryo jambo kandi Perezida Ndayishimiye yaje gusubira imbere arapfukama, umuvugabutumwa aramusengera, asengera umuryango we ndetse n’u Burundi, abasabira imigisha ku Mana no kubarinda.

Perezida Ndayishimiye yagereranyije u Burundi n’ubutaka bw’isezerano bwa Kanani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .