Ni ijambo yakomoye ku bujura yemeje ko ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi bw’ikawa, ODECA, gikorera abahinzi b’iki gihingwa ngengabukungu.
Muri iki kiganiro n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko umuhinzi yishyurwa amafaranga y’u Burundi abarirwa muri 500 ku kilo cya kawa, ariko ODECA yo ikakigurisha mu yabarirwa mu 6000. Ngo ibi byatumye mu mwaka wose, kibahombya miliyoni 47 z’amadolari.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko abahinzi ba kawa ari bo bashora imbaraga nyinshi mu buhinzi, bityo ko ari bo bakabaye bakuramo inyungu nyinshi kurusha iki kigo gishinzwe iterambere ryabo.
Yagaragaje ko bitewe n’igiciro cya kawa kiri hasi ku bahinzi, hari abatangiye kujya bayirandura kugira ngo bayisimbuze ibindi bihigwa. Gusa, mu rwego rwo gukemura iki kibazo, yatangaje yishyiriyeho itsinda rizakurikirana uko kawa icuruzwa, ku buryo umuhinzi azajya agurirwa ku madolari ari hagati y’atandatu n’umunani.
Ndayishimiye yagaragaje ko bisa n’aho hari Abarundi Imana yaremye kugira ngo bahirike u Burundi, kandi ngo ni bo bakora ibishoboka byose kugira ngo butagira intambwe butera mu iterambere. Yatunze urutoki ODECA n’uruganda SOSUMO rutunganya isukari.
Yabanje kwimyoza maze agira ati “Reka mbabwire, nta gihugu kigoye kuyobora nk’u Burundi. Nashobora nkayobora u Buyahudi mu gihe cya Yesu. Yesu na we yatwaraga indyarya, abiyorobetsi, ibibore mu mutwe, abantu batagira ikindi batekereza, atari ikibi gusa, uvuga icyiza, babona ikibi kandi bakakwiyorobekaho, kugeza aho ashavura akavuga ati ‘Mwa mva mwe’!”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abayahudi bari barazengereje Yesu, agera aho afata ibiboko ubwo bacururizaga mu rusengero, yicuza icyatumye Imana ibarema. Yemeza ko hari abona amahirwe yo kuyobora u Burundi, bakabujugunya mu rwobo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!