00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yafashe umweyo, ajya gusukura za Minisiteri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 10 Kanama 2024 yahagaritse akazi ke, ajya gukubura Minisiteri zitandukanye mu rwego rwo gukangurira abayobozi kwimakaza isuku aho bakorera.

Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, bigira biti “Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za Minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arahasukura. Yasabye abayobozi guhindura imyumvire, bagatanga urugero rw’isuku aho bakorera.”

Ubwo Ndayishimiye yasukuraga imbere ya Minisiteri ishinzwe ubuzima no kurwanya SIDA, yavuze ko biteye isoni kuba ku nyubako ziyubashye hagaragara umwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yahaye abayobozi batandukanye icyumweru cyo gusukura inyubako bakoreramo guhera tariki ya 12 Kanama 2024, abamenyesha ko mu gihe batazabyubahiriza, azabasanga mu biro, abibasohoremo.

Ati “Abarundi bakunda ibiruhuko! Nta kamaro rero ko kwicara mu biro, bose mbakuye mu biro. Iki cyumweru gitangira ni icy’isuku. Uwo nzasanga yicaye mu biro, ni njye uzamusohora. Kandi ku wa Mbere nzazenguruka umujyi wose. Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa. Mubinyuze ku maradiyo yose. Bazasubira mu biro nje kwirebera uko isuku imeze.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ariko abaganga ndetse n’abacamanza bo bemerewe gukomeza akazi kabo muri iki cyumweru.

Perezida Ndayishimiye yazengurutse umujyi, asukura za Minisiteri zitandukanye
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko isuku ari yo ibanziriza iterambere
Yafashe ikarito, ayoreramo imyanda
Inyubako ya Minisiteri y'Ubuzima ni imwe mu zo Perezida Ndayishimiye yasukuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .