Perezida Ndayishimiye yaciye iteka ko uzafatwa yarinjije Coronavirus mu Burundi azahanwa nk’umurozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Mutarama 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, General Ndayishimiye Évariste, yatangaje ko umuntu bizagaragara ko ari we winjije icyorezo cya Coronavirus muri icyo gihugu azakurikiranwa n’amategeko kandi agahanwa nk’umurozi.

Mu Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze aherutse kugeza ku Barundi, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye cyamaze gutegura ingamba nshya zikarishye mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nta mibare nyakuri ihari igaragaza uko Coronavirus ihagaze mu Burundi kuko iya nyuma yaherukaga gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yavugaga ko abantu 884 ari bo bonyine bari bamaze kwandura mu gihe babiri bari bamaze kwitaba Imana.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yirirwa akangurira abaturage be kwirinda Coronavirus ariko ugasanga bamwe badashaka kumwumva bakirirwa bahoberana uko bishakiye, bakirengagiza ubukana bwayo.

Ati “Njyewe nirirwa mvuza induru ngo ngaho Corona, nonese mwebwe Corona ntabwo muzi icyo ari cyo? Ubu njyewe uwo nzabona ari hagati mu gihugu arwaye Coronavirus, tuzakurikira uwamwanduje, nawe tumubaze uwamwanduje kugeza tugeze ku wayizanye.”

Perezida Ndayishimiye avuga kandi ko uzafatwa nk’uwinjije iki cyorezo azafatwa nk’uwaje kuroga Abarundi, bityo n’amategeko amukurikirane nk’umurozi.

Yagize ati “Uwo muntu azafatwa nk’umurozi waje kuroga u Burundi. Nonese umuntu wafatanwa imiti y’uburozi aje kuroga Abarundi ntiyahanwa? Azahanwa rero hakurikijwe amategeko nk’umurozi.”

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, Dr. Thaddée Ndikumana, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatangaje ko habonetse abantu bashya 40 banduye Coronavirus. Ni nshuro ya mbere hari hagaragaye ubwandu bungana gutya kuva muri Werurwe 2020.

Nyuma yo kubona ubu bwandu bushya, Leta y’u Burundi yahise itangaza ko bitewe n’ubukana Coronavirus ifite muri icyo gihugu, guhera ku wa Mbere, tariki ya 11 Mutarama, imipaka yo ku butaka no mu mazi izaba ifunze mu gihe abinjira mu gihugu bakoresheje indege bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

Perezida Ndayishimiye umaze amezi atandatu ayobora u Burundi yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abanyagihugu, mu gihe we n’abo bafatanya kuyobora baba baritwaye nabi mu buryo butandukanye.

Perezida Ndayishimiye ubwo yagezaga ijambo ku Barundi, yababuriye ko uzafatwa yinjije Coronavirus mu gihugu azahanwa nk'umurozi

Ijambo rya Perezida Ndayishimiye [guhera ku munota wa gatanu]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .