00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye na Kenyatta basabye ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC isubira mu bihugu byayo

Yanditswe na
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Umuhuza w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Uhuru Kenyatta hamwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, basabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu isubira iwabo.

Biri mu itangazo bombi bashyize ahagaragara nyuma y’ibiganiro bagiranye mu Mujyi wa Bujumbura. Iryo tangazo rivuga ko imitwe yose irwanira muri RDC igomba gusubira mu bihugu byayo nta yandi mananiza.

Perezida Ndayishimiye na Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya akaba ari na we wahamagaje ibiganiro bya mbere byahuje leta n’imitwe iyirwanya i Nairobi ari gushyiraho umuhate mu nshingano ze.

Hateganyijwe indi nama izaterana ku wa 16 Ugushyingo i Nairobi izanatumirwamo abafite aho abhuriye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo barimo abayobozi gakondo.

Mu nama iheruka guhuza abakuru b’ibihgu muri EAC yari yanzuye ko ibihugu byose bigize uyu muryango byohereza ingabo ijya gutanga umusanzu mu kurwanya inyeshyamba zitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu u Burundi, Kenya na Uganda ni byo bimaze koroherezayo ingabo; muri ibyo biganiro abo bategetsi basabye ibindi bihugu kwihutisha iyo gahunda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .