00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida mushya wa Somalia yashyizeho Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Perezida wa Somalia uherutse gutsinda amatora, Hassan Sheikh Mohamud, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya.

Hamza Abdi Barre, wari umudepite w’ishyaka rya Perezida ni we wahawe izi nshingano.
Perezida yavuze ko yari amaze igihe atekereza ibyo guhitamo Minisitiri w’Intebe mushya akaba yarasanze Barre ari umukandida ukwiye.

Ubwo yari amaze guhabwa izi nshingano, Barre agomba gushyiraho guverinoma izatabara igihugu, ikizashyirwa imbere kikaba ari ukongera kunga Somalia.

Nubwo yakoze mu nzego zitandukanye za leta, izina rye ryamenyeaknye cyane ubwo yayoboraga komisiyo y’amatora mu karere ka ‘Jubbaland’ kuva mu 2019 kugeza mu 2020.

Hagati ya 2014 na 2015, yari umujyanama mu by’imiyoborere wa guverineri w’akarere ka Benadir nyuma aba umuyobozi w’Umujyi wa Mogadishu.

Izindi nshingano yabayemo zirimo kuba umujyanama mukuru muri Minisiteri ishinzwe iby’itegeko nshinga.

Hashize ukwezi kumwe Somalia itoye umukuru w’igihugu mushya; Hassan Sheikh Mohamud ni we wegukanye intsinzi aba Perezida wa 11 nyuma y’amatora yamaze igihe kirekire atarakorwa kubera ubwumvikane buke hagati ya Mohamed Abdullahi Farmajo wahoze ari perezida na Minisitiri w’Intebe we, Mohamed Hussein Roble.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe mushya azashyiraho guverinoma namara kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Hamza Abdi Barre ni we wagizwe Minisitiri w'Intebe mushya wa Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .