Perezida Museveni yavuze ko Uganda yabashije kurwanya Ebola kuko muri Uganda hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragara.
Ati “Twabashije guhashya Ebola, kuri ubu twarayitsinze, kubera iki? Byatewe n’uko abaturage bacu bumviye.”
Yakomeje ashimira abaganga ba Uganda ndetse abizeza kuzabaha imidali y’ishimwe.
Ati “Ndashaka gushimira abaganga, mu gihe tuzaba dutanga imidali y’ishimwe tuzayiha n’abaganga kubera iyi ntambara ya Covid-19 na Ebola barwanye.”
Ibi Perezida Museveni yabigarutseho ku wa Mbere tariki 20 Ukuboza mu 2022, mu ijambo yagejeje ku baturage.
Ku wa Gatandatu nibwo Guverinoma ya Uganda yafashe icyemezo cyo gukura muri guma mu rugo uturere twari twibasiwe na Ebola turimo n’aka Mubende aho yatangiriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!