00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yateye imitoma umugore we wujuje imyaka 74

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 09:54
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yazindutse yifuriza isabukuru nziza umugore we Janet Museveni wujuje imyaka 74 kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022.

Mu butumwa Museveni yanyujije kuri Twitter yavuze ko mu gihe amaranye na Janet Museveni amushimira urukundo yamweretse ndetse n’uburyo akunda Imana.

Ati “Nifatanyije na Maama Janet wujuje imyaka 74, ndetse ndashima Imana ku bw’ubuzima yamuhaye. Jane warakoze ku bw’urukundo rwawe ndetse no gukorera Imana, umuryango wacu n’Abanya-Uganda. Izaguhe imyaka myinshi yo kuramba.”

Museveni na Janet Museveni Kataha basezeranye muri Kanama 1973 babona imfura yabo, Muhoozi Kainerugaba kuri ubu uyobora Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda, ku wa 24 Mata 1974.

Museveni na Janet barakuranye cyane ko n’amashuri abanza bayize ku kigo kimwe cya ‘Kyamate Primary School’. Nyuma baje kuburana bongera guhurira i Nairobi ari na ho basuhukuriye umubano wabo.

Muri Gashyantare 1981 ubwo umugabo we yatangizaga intambara yo gufata ubutegetsi, Janet Museveni yahise ahungira muri Kenya aho yabanaga n’inshuti z’umuryango, mu 1983 aza kuhava ajya kuba muri Suède aho yagumye atahuka nyuma y’amezi ane Museveni amaze gufata ubutegetsi.

Kuri ubu aba bombi bafitanye abana bane aribo Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Diana Museveni Kamuntu na Patience Museveni Rwabwogo.

Perezida Museveni yateye imitoma umugore we wujuje imyaka 74

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .