00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yashimiye Joshua Cheptegei wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olympike

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2024 saa 05:44
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye Joshua Cheptegei wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku maguru muri metero 10000 mu Mikino Olympike ikomeje kubera mu Bufaransa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Museveni yagaragaje ko intsinzi ya Joshua Cheptegei ari ikimenyetso cy’umuhate no gukora cyane ndetse amushimira uko yitwaye neza.

Ati “Intsinzi yawe ni igihamya cy’umurava no gukora cyane. Wateye ishema Uganda. Ndasuhuza kandi abandi bakinnyi bacu bitabiriye iyo Mikino, turashima uko muri gukora cyane.”

Joshua Cheptegei yahatanye kuri uyu wa 2 Kanama 2024 atsinda abo bari bahatanye anashyiraho agahigo ko kwiruka metero 10000 mu minota 26, n’amasegonda 43 (26min 43.14sec).

Iyo ntsinzi yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umunya-Ethiopia, Kenenisa Bekele, wagashyizemo mu Mikino Olempike yabereye i Beijing mu 2008. Uyu yari yabashije gutsinda akoresheje iminota 27:07.17.

Cheptegei yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 16 yabonye Bekele atsinda bimutera ishema ndetse bituma akura amureberaho akanifuza kugera ku byo yari agezeho.

Ati “Naravuze nti ’igihe kimwe nshaka kwegukana igihembo mu Mikino Olempike’. Nategereje igihe kirekire. Ubwo negukanaga umudali wa Silver i Tokyo narababaye cyane kuko nifuzaga gutsinda gusiganwa muri metero 10000.”

Uyu Munya-Uganda yegukanye umwanya wa mbere atsinze Umunya-Ethiopie Berihu Aregawi wakoresheje iminota 26:43.44 mu gihe umunyamerika Grant Fisher wabaye uwa Gatatu yakoresheje iminota 26:43.46.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye Joshua Cheptegei wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku maguru muri metero 10000 mu Mikino Olympike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .