00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yashegeshwe n’urupfu rwa Gen. Tumwine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2022 saa 12:05
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni Kaguta, kuri uyu wa Kane, yababajwe n’urupfu rwa Gen. Elly Tumwine wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, wapfuye kuri uyu wa 25 Kanama 2022.

Museveni yagarutse ku bikorwa bya Gen. Tumwine wagize uruhare mu ntambara yamugejeje ku butegetsi mu 1986. Yagize ati “Yari umukozi w’intangarugero.”

Yahamije ko Tumwine w’imyaka 68 yazize kanseri y’ibihaha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu bitaro byo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Kuva igihe yinjiriye mu gisirikare cy’inyeshyamba mu 1980, Gen Tumwine, yabaye umwe mu bayobozi bakuru bacyo n’umuntu wa hafi mu butegetsi bwa Museveni.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, yagize ati “Hazavugwa byinshi kuri nyakwigendera. Nihanganishije umuryango we, igisirikare cy’igihugu n’abanya-Uganda bose.”

Umugore wa Perezida akaba na Minisitiri w’Uburezi, Janet Museveni na we yatanze ubutumwa yifashishije amagambo aboneka mu Ivanjiri ya Yohana 16:22 asa n’aho avuga ko azongera kwishimira kumubona.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba na we yunamiye Gen. Tumwine.

Bobi Wine uyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yifashihsije Bibiliya, yavuze ko “ukumungugu usubiye mu wundi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .