Lt Gen Muhoozi ni umwe mu bantu bamenyerewe cyane mu gukoresha Twitter muri Uganda aho afite abamukurikira barenga ibihumbi 560. Gusa abantu benshi barimo na se bagiye bamunenga uburyo akoresha uru rubuga atanga amakuru rimwe na rimwe atari akwiye kujya ku karubanda.
Urugero ni muri Mata 2022 ubwo Muhoozi yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye yari yatumiyemo abantu batandukanye barimo na Perezida Kagame.
Perezida Museveni wari muri ibi birori yavuze ko nubwo Muhoozi ashyira kuri Twitter ibintu akunda ariko akwiriye kwigengesera.
Ati “Navuga ko hari ikintu cyiza ku butumwa ashyira kuri Twitter kuko ashyiraho ibintu afitiye urukundo yaba ibi cyangwa biriya, ariko ikibazo ni uko rimwe na rimwe udakwiriye gushyira hanze ibyo ukunda (igisirikare) gerageza gukosora ibijyanye n’ubutumwa ushyira kuri Twitter ndetse n’ibiba bibugize.”
Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko ibijyanye n’ingingo y’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu gisirikare cya Uganda iri mu byagarutsweho mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye n’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi muri iyi minsi.
Museveni ngo yavuze ko atari bibi gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko asaba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba n’abandi basirikare bakuru muri UPDF kuzikoresha bavuga iby’umupira, ibibazo bya politike, uburezi n’ibindi bireba urubyiruko bakirinda kuzishyiraho ibibazo bireba umutekano w’igihugu.
Bimwe mu bishingirwaho n’abantu bavuga ko Muhoozi hari igihe akoresha Twitter nabi ni ubutumwa ashyiraho butari bukwiye kunyuzwa kuri uru rubuga.
Urugero ni nk’aho muri Gashyantare 2022 yanditse kuri uru rubuga avuga ko yasezeye mu gisirikare cya Uganda, amakuru yizewe avuga ko ibi byarakaje Museveni amubaza uburyo atangaza ibintu nk’ibyo ku mbuga nkoranyambaga. Byarangiye uyu mugabo adashyize iki gitekerezo cyo gusezera mu bikorwa.
Muhoozi kandi yagiye akoresha Twitter mu kugaragaza uruhande ahagazeho kuri politike y’Isi. Urugero ni nk’aho yigeze gutangaza ko ashyigikiye Misiri ubwo yari ishyamiranye na Ethiopia ku mikoreshereze y’amazi y’uruzi rwa Nil, ibi yongeye kubikora ku ntambara yo muri Ukraine aho yavuze ko ashyigikiye u Burusiya.
Uretse ibi hari n’igihe akoresha Twitter atanga amakuru y’urugamba UPDF irimo muri RDC ndetse no muri Karamoja ahari ikibazo gikomeye cy’ubujura bw’amatungo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!