00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yasabye Tshisekedi kuganira na M23 imbonankubone

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 February 2025 saa 02:22
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko ibiganiro hagati ya Perezida Tshisekedi n’abo bahanganye barimo umutwe wa M23, aricyo gisubizo kirambye cy’umwuka mubi mu gihugu cye.

Perezida Museveni ni umwe mu bitabiriye Inama y’abayobozi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, n’uw’Afurika y’Amajyepfo, SADC, iri kubera muri Tanzania.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama ari amahirwe akomeye yo gukemura ibibazo by’amakimbirane bimaze iminsi biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyakora ko ibyo bizashoboka binyuze mu biganiro hagati ya Perezida Tshisekedi n’abo bahanganye, barimo umutwe wa M23 umaze igihe kinini wifuza kuganira na Tshisekedi, ariko akawubera ibamba.

Yagize ati "Icyo nari nasabye kuri iyi nama ni uko Perezida Tshisekedi akwiriye kuganira imbonankubone n’abo bafitanye ikibazo, kuko kitugiraho ingaruka twese. Nta hantu heza hashobora gukemurirwamo iki kibazo nko muri iyi nama. Nizeye ibiganiro byiza."

Muri iyi nama, Perezida Tshisekedi wari watangaje ko azayitabira, ntabwo yabashije kuhagera imbonankubone, ahubwo yakurikiye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu gufungura iyi nama, Perezida wa Kenya, William Ruto, ari na we muyobozi wa EAC muri uyu mwaka, yari yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zihanganye, ari ingenzi cyane mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyakora inshuro nyinshi Perezida Tshisekedi yakunze kwinangira ku ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira Umujyi wa Goma n’ibindi bice byinshi by’Uburasirazuba bwa Congo, mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Perezida Museveni wa Uganda ni umwe mu bitabiriye inama yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .