Ibi Perezida Museveni yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abatuye uyu Mujyi kuwa Gatandatu. Yahanyuze ubwo yari mu nzira ava i Kigali aho yari yitabiriye inama ya CHOGM.
Ati “Muraho baturage b’i Kabale, ese murakinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda mukabigurisha ku masoko atemewe? Niba atari ko biri ndashimira Abakiga (Ubwoko bw’abaturage baba i Kabale) kuba barahagaritse ubucuruzi bwa magendu, ubu umupaka urafunguye.”
“Mukore ubucuruzi bwemewe ku bari mu rwego rw’ubucuruzi, ibiro bya gasutamo biri kubakwa n’umuhanda bizaba biri ku rwego mpuzamahanga.”
Abatuye Kisoro na Kabale bagiye bashinjwa kenshi kwinjandika mu bucuruzi bwa magendu binjiza mu Rwanda ibicuruzwa bidaciye kuri gasutamo ndetse birimo n’ibifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nka kanyanga. Ni ibikorwa byarushijeho kwiyongera mu gihe Umupaka wa Gatuna wari ufunze.
Perezida Museveni atangaje ibi nyuma y’igihe u Rwanda rufashe icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna, mu rwego rwo kongera kuzahura umubano wari umaze igihe utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!