Ibi Perezida Museveni yabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage ba Uganda kuwa Kabiri tariki 7 Kamena 2022 gusa yirinda kugira byinshi atangaza ku duce twavumbuwemo iyi zahabu.
Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko mu kiganiro bagiranye n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingufu n’Umutungo kamere, Solomon Muyita yayibwiye ko iyi zahabu yavumbuwe mu bice bya Busia, Karamoja, Kameleng, Kisita, Ngugo na Bushenyi.
Uyu muvugizi yemeje ko ubushakashatsi bw’ibanze bwagaragaje ko munsi y’ubutaka bwo muri ibi bice ashobora kuba harimo zahabu ingana na toni miliyoni 31 ariko yazamara gutunganywa neza igasigara ari toni 320,158. Yavuze ko iyi zahabu yose ifite agaciro ka miliyari ibihumbi 12$.
Uganda ivumbuye uyu mutungo kamere nyuma y’igihe gito n’ubundi itahuye ko hafi y’ikiyaga cya Albert hari Peteroli ndetse ubu umushinga wo gutangira kuyicukura ugeze kure.
Perezida Museveni aherutse kuvuga ko igihugu cye kiri gusatira inzira igana mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse.
Ibihugu bifite ubukungu biciriritse biba bibarirwa ko umuturage wabyo nibura ashobora kwinjiza amadolari 1036 ku mwaka. Perezida Museveni yavuze ko mu minsi iri imbere, igihugu cye kizaba gifite ingengo y’imari ya miliyari 45,7$ kandi ko kizaba kirenza ayo mafaranga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!