Perezida Museveni agiye kwiyamamariza manda ya gatanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yafashe impapuro zuzuzwa n’abashaka kwiyamamariza guhagararira ishyaka mu matora ya Perezida, bikaba bigaragaza ubushake bwe bwo guhatanira manda ya gatanu yo kuyobora icyo gihugu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Komisiyo ishinzwe amatora mu ishyaka NRM yatangaje ko Museveni yafashe impapuro zuzuzwa n’abashaka guhagararira ishyaka mu matora. Iyo Komisiyo yavuze ko Museveni ari we murwanashyaka wenyine wari umaze gufata izo nyandiko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Daily Monitor yatangaje ko undi muntu ushaka guhangana na Museveni mu ishyaka NRM ari John Ssimbwa wahoze ari umudepite.

Museveni agiye kwiyamamariza manda ya gatanu ayoboye Uganda mu myaka 34 ishize afashe ubutegetsi.

Mu mwaka wa 2018 yahinduye Itegeko Nshinga hakurwamo ingingo yamubuzaga kwiyamamaza kuko arengeje imyaka 75. Ubu yemerewe kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu inshuro zose ashaka.

Ishyaka NRM rizaterana muri Kanama uyu mwaka ari nabwo rizatoranya uzarihagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.

Perezida Museveni agiye kwiyamamariza manda ya gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .