00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Mnangagwa yavuze ku gitutu cy’amahanga yashakaga ko Zimbabwe ihabwa akato

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 August 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yatangaje ko ibihugu byo mu Muryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) byashyizweho igitutu n’amahanga ngo bitererane igihugu cye ariko bikakinambaho mu myaka irenga 20 ishize.

Yabitangarije mu nama ya 44 y’uyu muryango yabereye i Harare ku wa 17 Kanama 2024.

Yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize, ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byafatiye iki gihugu ibihano by’ubukungu, binashyira igitutu ku bihugu bigize umuryango wa SADC ngo bitererane igihugu cye ariko bikomera ku masezerano y’umuryango.

Ati “Nejejwe no kubashimira by’umwihariko mwese ku myaka myinshi y’ubufatanye, inkunga n’umubano ntamakemwa mwagiranye na Repubulika ya Zimbabwe. Ibi byaturutse ku bihano bidafite ishingiro byafatiwe igihugu cyacu cya Zimbabwe.”

“Tuzi neza ko hari igitutu mu buryo butandukanye mwagiye mushyirwaho ngo mudutere umugongo ariko mwakomeje kuba indahemuka nko mu bihe by’intambara z’ubwigenge bwacu aho igikomere cy’umwe cyari nk’icya bose.”

SADC yashinzwe mu 1992, kuri ubu igizwe n’ibihugu 16.

Uyu muryango wagiye uba hafi ya Zimbabwe mu bihe bikomeye cyane cyane ubwo ubutegetsi bwa Robert Mugabe wahoze ayiyoboye, bwafatirwaga ibihano n’amahanga buzira kwambura ubutaka abazungu.

People’s Daily yanditse ko kuri ubu ibihugu bigize SADC bikwiye gushyira imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye z’ubukungu, by’umwihariko babyaza umusaruro umutungo kamere uboneka mu bihugu binyamuryango.

Perezida Mnangagwa yasimbuye João Lourenço wa Angola ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango. Yahamije ko azaharanira gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere n’ubufatanye bw’ibihugu bigize SADC.

Perezida Mnangagwa yashimye ibihugu bya SADC byakomeje gufasha Zimbabwe mu myaka irenga 20 yarafatiwe ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .