Perezida Magufuli yategetse ko amashuri yose asubukura amasomo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kamena 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa Mbere yategetse ko amashuri yose afungurwa kuwa 29 Kamena 2020. Amashuri muri Tanzania yafunzwe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Magufuli yatangaje kongera gufungura amashuri ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko i Dodoma, avuga ko nta mpamvu yo gukomeza gufunga amashuri kuko icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cyagabanyutse cyane.

Kuwa 1 Kamena 2020, nibwo amashuri makuru na za Kaminuza ndetse n’abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza basubukuye amasomo.

Perezida Magufuli ariko yasabye abaturage gukomeza kwimakaza isuku no gukurikiza ingamba zo kwirinda zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima.

Nyuma y’iminsi Tanzania idatangaza amakuru ajyanye n’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri iki gihugu, ubu yatangaje ko umubare w’abakirwaye ari 66 ariko ntiyagira icyo ivuga ku mubare w’abamaze kwandura bose.

Perezida Magufuli yategetse ko amashuri yose asubukura amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .