Perezida Magufuli yakunze kumvikana abwira Abanya-Tanzania ko Covid-19 nta ndwara iyirimo yatuma bahagarika ibikorwa byabo bya buri munsi, ndetse kuri ubu yabwiye aba banyamahanga ko iki cyorezo kitari gikwiye kuba impamvu yatuma bakereza imirimo yo kubaka umuhanda.
Ibi Magufuli yabigarutse ubwo yasuraga ibikorwa byo kubaka uyu muhanda agamije kureba aho bigeze. Asa nutishimye, yavuze ko impamvu ya Coronavirus itangwa n’iki kigo cy’Abashinwa nk’imbarutso y’idindira ry’uyu mushinga ko itumvikana.
Yagize ati “ Coronavirus uyu munsi iratangwa nk’impamvu, ejo nihabaho gukererwa bizatwererwa imvura, nyuma bibe izuba [...] ibi ntibikwiye”.
Yakomeje avuga igihe cyatanzwe n’iki kigo cy’uko uyu muhanda uzaba warangiye muri Mutarama umwaka utaha ko kidakwiye, abategaka kuba bawurangije muri uku Ukwakira kandi bagakora ‘amanywa n’ijoro’.
Perezida Magufuli yavuze ko mu gihe bazaba batubahirije iki gihe ntarengwa, bazakatwa amafaranga bagombaga guhabwa kugira ngo bibere n’abandi urugero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!